UMUSHINGA W’INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA WO GUTEZA IMBERE INYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU
Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga ifatanyije na Musenyeri NZAKAMWITA Servilien, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki, bishimiye kubatumira mu Kiganiro kizabera mu cyumba mberabyombi cy’Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 guhera saa tatu n’igice (09h30) kugeza saa sita n’igice (12h30). Gahunda yuzuye murayisanga inyuma ku musozo w’iyi nyandiko.
Inyito:
Imitekerereze yadutse ihindura imico, imyifatire n’imigenzereze.
INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA
B.P. 1083 KIGALI/ RWANDA
e-mail: sanctuairekabuga@yahoo.fr
www.sanctuary.kabuga.com
Konti: N°040-0304459-09
GUTEZA IMBERE INYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU
Mu rwego rwo kwihatira kubona ibisubizo ku bibazo bijyanye n’imibereho n’imibanire y’abantu, ubukungu, politiki n’umuco, Kiliziya yashyizeho amahame n’imirongo nge-nderwaho byerekeye ibyo bibazo.
Kiliziya ifite ubunararibonye mu bumenyamuntu; mu kuzirikana Ijambo ry’Imana, amateka yayo maremare, kuba yarasakaye mu migabane yose y’isi, ndetse n’uburambe ifite mu bijyanye n’ubuzima biyiha umwanya wa mbere mu kugira imyumvire inonosoye kandi itabogamye ku byerekeye imibanire y’abantu.
Ubwo bunararibonye bw’igihe kirekire ni bwo bwabaye ishingiro ry’Inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu, ni ukuvuga: “urwunge rw’inyigisho ziyifasha kugenzura ibyerekeye imibanire y’abantu, no kugira ijambo ibivugaho ndetse no gutanga imirongo ngenderwaho kugira ngo haboneke ibisubizo bitabogamye ku bibazo biterwa n’imibanire y’abantu” (Jean-Paul II, Centesimus Annus, 5).
UMURYANGO, INZIRA Y’UBUTUMWA BWA KILIZIYA
Kuri Kiliziya, mu nzira z’ubutumwa bwayo, umuryango ni wo nzira y’ibanze kandi irusha izindi akamaro; inzira inyurwa na bose, nubwo ifite umwihariko wayo nk’uko buri muntu na we afite umwihariko we. Ni inzira umuntu adashobora kwitandukanya na yo. Koko rero, ubusanzwe umuntu aza ku isi anyuze mu muryango, ku buryo twavuga ko umuryango ari wo buri wese akesha kuba umuntu.
Iyo umuntu aje ku isi akabura umuryango umwakira, hari byinshi aba abuze bimutera guhangayika n’agahinda kandi bikazamuremerera ubuzima bwe bwose. Kiliziya yegerana urukundo rwa kibyeyi abari mu ngorane nk’izo, kuko izi neza inshingano ikomeye umuryango uhamagariwe gusohoza mu mibereho ya muntu. Byongeye kandi, izi ko ubusanzwe umuntu asiga umuryango avukamo, kugira ngo yubake uwe na we azasohorezamo umuhamagaro we. Niyo yiyemeje kuguma wenyine, umuryango ukomeza kumubera icyerekezo, ahantu h’ibanze urusobe rw’imibanire ye n’abandi rushingira imizi, kuva ku bo afitanye isano ya hafi kugera ku isano ya kure. None se ntituvuga ko abantu twese dutuye isi tugize umuryango umwe? (Jean-Paul II, Lettre aux familles (2 février 1994), n. 2).
INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA N’INYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU
Mu kugerageza gushakira umuti ibibazo by’ikenurabushyo Kiliziya igenda ihura na byo muri ibi bihe turimo, Abapalotini batangiye gukora imirimo y’ikenurabushyo muri Paruwasi ya Kabuga no ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana kuva mu mwaka wa 2003. Kuva igitangira, Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga yiyemeje intego eshatu zikurikira :
-Guteza imbere ukwiyambaza Impuhwe z’Imana no kuzamamaza hagamijwe kwigisha ndetse no kubisobanurira abakristu ku buryo bwisumbuyeho.
-Gukurikirana amakoraniro y’Impuhwe z’Imana hagamijwe kuyahugura no kuyaha kugira imikorere iboneye y’Umuryango w’Agisiyo Gatolika.
-Guteza imbere Inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu.
Kugeza uyu munsi, Ingoro y’Impuhwe z’Imana yageze ku ntambwe ishimishije, mu gushyira mu bikorwa ziriya ntego ebyiri za mbere zavuzwe haruguru.
Kuva muri nzeri 2014, ubuyobozi bw’ iyi Ngoro bwashyizeho itsinda rishinzwe kwigira hamwe icyakorwa mu kwigisha no guteza imbere mu buryo bunonosoye inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu mu Rwanda. Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA ni perezida w’icyubahiro w’iri tsinda, mu gihe Padiri Stanislas FILIPEK, na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA ari abahuza bikorwa baryo. Naho abagize itsinda ni Padiri Faustin NYOMBAYIRE ,Padiri Vincent KAGABO , Padiri Janvier NDUWAYEZU , Arcade TWUNGUBUMWE , Louis RUGERINYANGE , Padiri Honoré BAHIRE, na Padiri Jean Népomscène NIMWIZERE .
Iri tsinda ryateguye amahuriro abiri muri uyu mwaka : ihuriro rya mbere ryabaye kuri 27 Kamena 2015. Irya kabiri, rizaba ku wa 24 Ukwakira 2015 rifite inyito igira iti: KILIZIYA N’UMURYANGO MU BIBAZO BIWUGARIJE MURI IKI GIHE. Irya gatatu riteganyijwe mu kwezi kwa gashyantare 2016.Ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ibiteganyijwe gukorwa murabisanga ku rupapuro rugaragaza gahunda (dépliant) cyangwa ku rubuga www. sanctuary.kabuga.com
Ubutumire
Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga ifatanyije na Musenyeri NZAKAMWITA Servilien, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki, bishimiye kubatumira mu Kiganiro kizabera mu cyumba mberabyombi cy’Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 guhera saa tatu n’igice (09h30) kugeza saa sita n’igice (12h30).
Inyito:
Imitekerereze yadutse ihindura imico, imyifatire n’imigenzereze.
Gahunda
09H30: ISENGESHO
09H50: IJAMBO RY’IKAZE (Myr. Servilien NZAKAMWITA)
10H00: IKIGANIRO CYA 1: Imizi, amashami n’imishoro y’imitekerereze yadutse (Padiri
Faustin Nyombayire, umuyobozi wa Kaminuza /UTAB Byumba)
10H45: INDIRIMBO
11H00: IKIGANIRO CYA 2: Ingaruka z’imitekerereze yadutse ku mico, imyifatire
n’imigenzereze (Mme Thérèse Nyirabukeye)
11H45 : – AKARUHUKO
11H50: KUNGURANA IBITEKEREZO
12H35: GUSOZA Myr. Servilien NZAKAMWITA

