KONGERE KU MPUHWE Z’IMANA

 
IZABERA MU RWANDA KUWA 09-14 Nzeri 2016

INSANGANYAMATSIKO:

« IMPUHWE Z’IMANA: AMIZERO Y’IYOGEZABUTUMWA RIVUGURUYE MURI AFRIKA »

Intangiriro

Bakristu bavandimwe, nshuti z’Impuhwe z’Imana. Ku itariki ya 08 Ukuboza, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ku mugaragaro, Yubire idasanzwe y’Impuhwe, anafungura umuryango w’Impuhwe z’Imana, i Roma. Hamwe n’umushumba wa Kiliziya, indi miryango y’Impuhwe, irenga ibihumbi cumi yarakinguwe mu ma Diyosezi anyuranye, hirya no hino ku isi.

Muri uyu mwaka mutagatifu w’Impuhwe, natwe hano iwacu mu Rwanda tugiye kwakira igikorwa kidasanzwe : Kongre nyafurika ku Mpuhwe z’Imana. Insanganyamatsiko yayo iragira iti : «  Impuhwe z’Imana : isoko y’amizero mu ivugabutumwa rivuguruye muri muri Afrika. » Iryo huriro rizabera i Kigali, kuva tariki 09 kugeza kuya 14 Nzeri 2016.

Kongre, ni umwanya unoze uhuza abantu, baturutse hirya no hino, mu mico itandukanye, bahujwe n’ukwemera, kandi bakiringira Impuhwe z’Imana. Iri huriro rizaba koko, igihe cy’ingabire, muri uko kuvumbura ubwiza butangaje bw’Impuhwe z’Imana. Ntawabura kuvuga kandi ko Kongre, ari n’igihe cyo kwihugura mu by’Iyigamana, ku bibazo biruhanya kubonerwa umuti, muri iki gihe turimo, hagamijwe gushakira mu Mpuhwe z’Imana, isoko y’amizero y’umugabane wa Afurika.

Kugira ngo rero dushobore kwitegura neza Kongre ku Mpuhwe z’Imana, abashinzwe kuyitegura aribo : Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yungirijwe na «  komisiyo » ya Kongre, baradushishikariza urugendo rwa Noveni, mu gihe cy’amezi cyenda, iminsi icyenda ibanza ya buri kwezi. Ikazajya itambuka kuri radio Mariya, guhera tariki ya mbere Mutarama 2016, saa cyenda. Iyi noveni tuzayisoza muri Nzeri 2019; hazajya kandi hatangwa n’ibiganiro ku Mpuhwe z’Imana kuri Radio Mariya. Twifatanye muri iryo sengesho, kugira ngo buri wese azashobore gusogongera icyo Impuhwe z’Imana ari cyo mu buzima bwe bwite, no guhinduka abahamya b’Impuhwe mu bikorwa. Yezu Kristu ati “ hahirwa abagira impuhwe” Mt 5,7.

Iyi Kongre iwacu, itwakirize urumuri rw’amizero n’urukundo mu rugendo rwo kurandura ikibi, no kugarura ihumure ry’imitima, nk’uko Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa kabiri abitubwira mu ibaruwa ye yitwa Imana ikungahaye ku Mpuhwe: «  Ibanga ry’Impuhwe z’Imana ni ukumenya gukura icyiza mu kibi. »

Bavandimwe, nshuti z’Impuhwe z’Imana, twitegure neza iki gikorwa cya Kongre ku Mpuhwe z’Imana ku rwego rwa Afrika, izabera iwacu mu Rwanda. Tuzitegura neza, mbere na mbere dushyigikirana mu isengesho ryo kwiringira no kugana isoko y’Impuhwe, ibyo biduhindure intumwa z’Impuhwe. Isengesho rya Mutagatifu Faustina asaba Yezu kumuhindura wese Impuhwe, ryagure imitima yacu, tugire natwe tuti: «  Nyagasani Yezu, ndagusaba ngo umunwa wanjye uwuzuze Impuhwe, kugira ngo ntagira uwo mbabaza muvuga nabi, ahubwo mbwire buri wese ijambo rihumuriza kandi ry’imbabazi… Impuhwe zawe nizinduhukiremo, Nyagasani. Amen »