IZABERA MU RWANDA KUWA 09-14 Nzeri 2016
IKIMENYETSO CY’UMUSARABA
UMUNSI WA MBERE : DUSABIRE ABASONZEYE GUHURA N’IMPUHWE Z’IMANA
Kuri uyu munsi wa mbere wa Noveni yacu, tuzirikane uko Zakewusi yahuye na Yezu, bidufashe gusangira urugendo n’abafite inyota yo guhura n’Impuhwe z’Imana.
Ijambo ry’Imana: Luka:19,1-10
Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umujyi.Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu kandi akaba yari mugufi. Ariruka maze abacaho yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wariugiye kunyura aho. Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati«Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.»Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo.Ababibonye bose barijujuta baravuga bati« Yagiye gucumbika ku munyabyaha! » Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje ndamusubiza ibye incuro enye.»Yezu niko kuvuga ati«Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu.Koko rero umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.
Dusabe
Nyagasani, Mubyeyi mwiza, tugutuye abasonzeye guhura n’Impuhwe zawe bose. Wite ku bashakishiriza umunezero wabo mu kurundarunda ubukungu, cyane cyane abatunze byinshi bagiye baronkera mu kwambura bagenzi babo. Abatewe umutima uhagaze no kuba imbata za ruswa ubahe kunyurwa n’igihembo bagenerwa. Abaheranwe n’ubugugu ubatonze gusangira. Abanyereza ibigenewe impunzi n’indushyi ubahe umutima wita ku bandi. Maze Afrika waduhaye irusheho kuba umuryango mugari w’abakijijwe n’Impuhwe zawe. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA KABIRI: DUSABIRE ABAGORE BUGARIJWE N’IBIBAZO BITANDUKANYE
Kuri uyu munsi wa kabiri wa Noveni yacu, tuzirikane Impuhwe za Yezu imbere y’umugore wafashwe asambana. Bidufashe kwakira urukundo nyampuhwe rw’Imana no gusabira cyane cyane abagore bose bugarijwe n’ibibazo.
Ijambo ry’Imana: Yohani: 8, 1-11
Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya, agaruka mu Ngoro, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha. Nibwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati.Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» Ibyo babivugiraga kumwinja bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza arunamuka maze arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha ngaho namubanze ibuye.»Yongera kunama akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore babandi barihe? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi. »
Dusabe
Nyagasani, Mubyeyi w’Impuhwe zahebuje, imbere y’ibicumuro byacu urangwa n’imbabazi. Rebana Impuhwe abanyabyaha badahabwa amahirwe yo kwisubiraho, ugoboke cyane cyane abagore bari mu kato bashyizwemo n’uko bazwi nk’abasambanyi mu miryango yabo. Impuhwe zawe nizibohore abashikamiwe n’ibikomere byo gufatwa ku ngufu, zihe ubwisanzure bw’umutima abahanganye n’ingaruka z’ibyaha bishingiye ku busambanyi nko gukuramo inda no kwanga abo babyaye. Nizikebure abagira uruhare muri ibyo byaha bose, maze nabo bumve ko bakeneye gukizwa nawe. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA GATATU: DUSABIRE ABAHUZAGURIKA MU KWEMERA
Kuri uyu munsi wa gatatu wa Noveni yacu, turazirikana bimwe mu bihe byaranze ukwemera kwa Mutagatifu Petero. Bidufashe kwiringira Impuhwe za Nyagasani mu buzima bwacu nk’abahamya be, tudatewe ubwoba n’intege nke zacu zidutera gushidikanya no kwihakana uwo twemeye.
Ijambo ry’Imana: Luka: 22; 54-62
Yezu bamufata ubwo, baramujyana bamwinjiza munzu y’umuherezabitambo mukuru.Naho Petero abakurikirira kure. Bari bacanye umuriro mu gikari, barawukikiza barota,Petero nawe akaba yari yicaranye na bo. Nuko umuja amubonye yicaye ku ikome aramwitegereza maze aravuga ati«N’uyu yari kumwe na we!» Ariko Petero ahakana avuga ati «Wa mugore we, uwo muntu ntabwo muzi.» Hashize akanya, undi amubonye, ati«Nawe, uri umwe muri bo!»Petero ati «Wa mugabo we, nta bwo ndi uwo muri bo.» Hashize nk’isaha undi yemeza akomeje ati« Ni ukuri:n’uyu yari kumwe nawe, ndetse ni n’Umunyagalileya!» Petero ati «Wa mugabo we sinzi ibyo uvuga.»Muri ako kanya akivuga ibyo, isake irabika. Nuko Nyagasani arakebuka yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati «Uyu munsi, isake itarabika uraba unyihakanye gatatu.»Nuko Petero asohoka arirana ishavu.”
Dusabe
Nyagasani Mubyeyi w’Impuhwe, uzi byose ku bana bawe. Ibihe bitandukanye by’ubuzima bw’ukwemera kwacu bishyigikirwa n’Impuhwe zawe. Tugutuye abahuzagurika mu kwemera, n’abibwirako bashobora kugukomeraho ku bw’imbaraga zabo gusa. Impungenge n’ubwoba baterwa n’ubugwari bwabo mu kwemera nibisimburwe n’ibyishimo by’uko wabakunze mbere. Abo mu bihugu byacu bakikubangikanya n’ibigirwamana, Impuhwe zawe nizibatoze kukwegukira burundu, maze Abanyafrika bose ubabere Imana nabo bakubere umuryango. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA KANE: DUSABIRE ABAPFUKIRANYWE N’IBIBAZO
Kuri uyu munsi wa kane wa Noveni yacu, turazirikana uko Impuhwe z’Imana zigaragarije mu buhumyi bwa Bartimeyo. Bidufashe gutakambira Imana ngo isange buri wese mu bimupfukirana, maze Impuhwe zayo zitangaze urumuri mu mwijima w’ibitubuza gukurikira inzira y’ubutungane.
Ijambo ry’Imana: Mariko: 10; 46-52
Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, arikumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwa Baritimeyo,mwene Timeyo,akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza.Yumvise ko ari Yezu w’I Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi ,mbabarira!» Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, Mbabarira!» Yezu arahagarara aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira abati: «Humura, haguruka dore araguhamagaye.»Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Genda ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka maze akurikira Yezu.
Dusabe
Nyagasani Mubyeyi mwiza, uzi ko kubaho tutakubona ari rwo rupfu rwacu. Tugutuye ibidupfukirana bigaheza roho zacu mu mwijima. Rebana Impuhwe abari mu bukene bukabije, abakoreshwa imirimo y’agahato n’abugarijwe n’imyenda ikomeye bananiwe kwishyura. Utabare abatabona ejo hazaza habo n’abugarijwe no gusabiriza. Maze ubwo uhora unyura mu nzira z’ubuzima bwacu, ubahe kumva ijwi ryawe ribahumuriza, bakubone kandi bakwiringire mu mibereho yabo yose. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA GATANU: DUSABIRE ABAGIZE UMURYANGO KURANGWA N’IMPUHWE Z’IMANA.
Kuri uyu munsi wa gatanu wa Noveni yacu, turazirikana ko Impuhwe z’Imana zishimira kwakira abisubiyeho bakayigarukira. Bidufashe kwiga ingendo ya Data uri mu ijuru maze imiryango yacu, tuyisabire kuba ahantu harangwa n’ibyishimo by’uko abayigize bagarukiye Imana.
Ijambo ry’Imana: Luka: 15; 11-32
Yezu arongera ati«Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ´Dawe , mpa umunani ungenewe´. Nuko se abagabanya ibye.» Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cyakure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Nibwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho, aribwira ati ´Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho njyewe ndicirwa n’inzara hano! Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti :Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.´ Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure se aramurabukwa, yumva Impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya ku mugwa munda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ´Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.´ Naho se abwira abagaragu be ati´ Vuba , muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse ; yari yarazimiye none yatahutse!´ Nuko batangira kwishima.
Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu amubaza ibyo aribyo. Undi aramusubiza ati ´Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga. Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ´ Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!´ Nuko se aramusubiza ati ´Mwana wanjye,wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!´»
Dusabe
Nyagasani Nyirimpuhwe zahebuje, iwacu h’ukuri ni iwawe kandi Impuhwe zawe zitwakirana urugwiro. Rebana Impuhwe imiryango yacu, uyigire igicumbi cy’Impuhwe zawe. Abayigize batatanye, nibagaruka iwabo bumve ko bongeye guhabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya burangwa no kukumvira. Abo basanze babe ibimenyetso by’urukundo rwawe rubakira. Kandi Mubyeyi w’Impuhwe, tugutuye n’abatahuka basubira mu bihugu byabo kuri uyu mugabane wacu w’Afrika ariko baratindahajwe n’ubuhunzi, uhe imiryango y’abo basanze kubitaho igiriye Impuhwe zawe. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA GATANDATU: DUSABIRE ABIHEBYE BOSE KUGIRA NGO BIRINGIRE IMPUHWE Z’IMANA KUGEZA KU NDUNDURO
Kuri uyu munsi wa gatandatu turazirikana uburyo Impuhwe z’Imana zitugoboka no ku munota wa nyuma. Bidufashe gusabira abari bagiye gucika intege mu bwihebe bwabo, bahabwe imbaraga zo kwizera kugeza ku ndunduro.
Ijambo ry’Imana: Luka 23; 35-43
Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura bavuga bati «Niba uri umwami w’abayahudi, ngaho ikize ubwawe. » Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.»Umwe mu bagiranabi bari babambanywe nawe yaramutukaga, avuga ati « Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe maze natwe udukize!» Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we! Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.»Arongera ati «Yezu uranyibuke, igihe uzazira kwima ingoma yawe. » Yezu niko kumusubiza ati «ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.»
Dusabe
Nyagasani Mubyeyi w’Impuhwe, koko urukundo rwawe ruhoraho iteka. Ruhora rudushakashaka mu bihe byose kandi rukatwiyereka mu gihe gikwiye. Rebana Impuhwe abana bawe bari mu kaga, maze muri ibyo bihe by’amage bigiremo umutima ukwakira nk’Imana ibakiza. Icyezezi cy’urumuri rwawe nigitangarize mu mitima y’abari gusamba n’abagoswe n’ishavu, kibatere imbaraga zo kukwizera. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA KARINDWI: DUSABIRE ABARENGANYA ABANDI
Kuri uyu munsi wakarindwi wa noveni yacu turazirikana umuhamagaro dufite wo kugirira abandi impuhwe kuko natwe tuzi ko twazigiriwe. Bidufashe gusabira abirengagiza ineza bagiriwe, ahubwo bakabaho barenganya abandi.
Ijambo ry’Imana: Matayo: 18; 23-35
Nuko rero ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu bamumurikira ibintu bye. Atangiye kumurikisha , bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi icumi.
Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka kobamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ´Nyorohera, nzakwishyura byose´ Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. Uwo mugaragu akiva aho, ahura na mugenzi we wari umurimo umwenda w’amadenali ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ´Ishyura ibyo undimo byose´ Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ´Nyorohera, nzakwishyura.´ Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Bagenzi be babibonye birabarakaza cyane; niko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ´Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?´ Shebuja ararakara amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira,nimutababarira abagenzi banyu mubikuye ku mutima.»
Dusabe:
Nyagasani Nyirimpuhwe zahebuje, uradukunda ukirengagiza amakosa yacu. Wifuza ko uko utwihanganira ari ko natwe twihanganira abandi. Tugutuye abo warenganuye none ubu bo bakaba barenganya bagenzi babo. Impuhwe zawe nizibahe kwibuka ineza bagiriwe na bo bitoze kuba abanyamuhwe muri bagenzi babo. Ha abifitemo umutima urenganya abandi gukoresha neza iki gihe cy’imbabazi zawe, basubize icyubahiro abo bacyambuye kuko nawe waduhaye kwitwa abana bawe muri Kristu Nyirimpuhwe, kandi twari abanyabyaha. Nyagasani, girira ububabare bukabije bw’umwana wawe, utabare abarengana kandi ubahumurize. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA MUNANI: DUSABIRE ABATOTEZWA KUGIRA NGO BAGIRE IMBARAGA ZO KUBABARIRA
Kuri uyu munsi wa munani wa Noveni yacu, turazirikana ku Mpuhwe z’Imana dusanga muri Yezu Kristu ku musaraba.
Ijambo ry’Imana : Luka 23; 33-35
Nuko bageze ahantu hitwa ku Kigihanga, barahamubamba hamwe na ba bagiranabi, umwe iburyo undi ibumoso. Nuko Yezu yambaza avuga ati: «Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora.» Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreyeho ubufindo. Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga abati «yakijije abandi, ngaho nawe niyikize niba ari Kristu intore y’Imana! »
Dusabe
Nyagasani Nyirimpuhwe zahebuje, gukunda abatwanga no gusabira abadutoteza ntibitubangukira. Nyamara umwana wawe by’ukuri ni umenya kwiyumanganya ububabare akababarira abamugirira nabi. Muri ibi bihe, Abakristu bo muri Afrika bakeneye kwigiramo umutima wuje impuhwe kugira ngo bahangare gitwari ababatoteza babaziza ubukristu. Impuhwe zawe nizibagwirize imbaraga zituma bakomeza kurangwa n’imbabazi imbere y’iyicwarubozo bagirirwa n’imitwe y’iterabwoba. Nizikomeze twe abakumenye duhore twifitemo ijambo ry’umugisha imbere y’abaduca intege, basuzugura izina ryawe. Tugire abahamya b’ineza ugira kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwacu. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
UMUNSI WA CYENDA : TWISABIRE KUBA ABANYAMPUHWE
Kuri uyu munsi wa cyenda wa Noveni yacu, turazirikana ku rugero rwiza rw’Umunyasamaliya waranzwe n’impuhwe. Bidufashe kongera kumva rya Yezu utwohereza muri bagenzi bacu ngo tube rwagati muri bo abahamya b’Impuhwe.
Ijambo ry’Imana: Luka: 10; 25-35
Nuko umwigishamategeko arahaguruka, amubaza amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?» Yezu aramubwira ati «Mu mategeko ahanditsemo iki? Usomamo iki?» Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza; ubigenze utyo uzagira ubugingo.» Nyamara we kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati «Ariko se mugenzi wanjye ni nde?» Yezu araterura ati: «Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira.Haza n’umulevi, nawe aramubona arihitira.Nuko umunyasamaliya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho.Bukeye afata amadenali abiri,ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ´Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse´. Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?» Umwigishamategeko arasubiza ati « Ni uwamugiriye impuhwe.» Yezu aramubwira ati « Genda nawe ugenze utyo.»
Dusabe
Dawe Mubyeyi w’Impuhwe nyinshi, watumenyesheje ku buryo bunyuranye ibanga ry’Impuhwe zawe. Uyu munsi turakwituye twese, ngo uduhindure abanyampuhwe nk’uko wowe, Dawe, uri Umunyampuhwe. Uduhe urukundo rurenga imipaka iyo ari yo yose, twishimire gusanga mugenzi wacu ukeneye ko tumuba hafi, kandi tumutabarane ingoga. Tubohore ku ngoyi y’amategeko n’akamenyero bituma kenshi twirengagiza ububabare bw’abavandimwe. Maze nk’uko waje udusanga muri Kristu Nyirimpuhwe, tuberwe no gushyikiriza ihumure ryawe abari mu kaga. Amen
- Amasengesho
- Ishapule y’Impuhwe z’Imana
- Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
- Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z’Imana
- Isengesho ry’umwaka w’Impuhwe
- Kwiyamabaza abatagatifu: Mama Faustina Mutagatifu,
Papa Yohani Pawulo wa II mutagatifu,
Papa Yohani wa 23 Mutagatifu
Bikira Mariya Mwamikazi w’Impuhwe
++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
ISENGESHO NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO YAGENEYE UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE
Nyagasani Yezu Kristu,
Wowe watwigishije ko tugomba kuba abanyampuhwe
nka Data uri mu ijuru,
ukanatubwira ko ukubona aba yabonye Data,
Turakwinginze:
Twereke uruhanaga rwawe maze dukire.
Indoro yawe yuzuye urukundo yabohoye Zakewusi na Matayo ku ngoyi y’ubucakara bw’amafaranga; umugore w’ihabara na Madalena, ubakiza gushakira ihirwe mu byaremwe gusa; warebanye impuhwe Petero, arizwa n’uko yakwihakanye kandi mu mpuhwe zawe wijeje ijuru igisambo cyakwicujijeho.
Dufashe twese kumva ijambo wabwiye Umunyasamaliyakazi uti: «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana! » turyakire nk’aho ari twe ribwiwe.
Uri ishusho igaragara y’Imana Data,
Uri ishusho y’Imana igaragaza ububasha bwayo bw’igisagirane ibabarira kandi igiraImpuhwe:
Ha Kiliziya kuba ishusho yawe igaragara mu isi yacu, wowe Mugenga wayo wazukanye ikuzo.
Wemeye ko abagaragu bawe bagaragarwaho no kuba abanyantege nke, kugira ngo wumvikanishe Impuhwe ugirira abari mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya.
Ha uza abagana wese kwiyumvamo ko yakiriwe, akunzwe, kandi ababariwe n’Imana.
Ohereza Roho wawe maze udutagatifuze twese, kugira ngo iyi yubile y’Impuhwe, ibe koko Umwaka w’ingabire z’Imana, kandi Kiliziya yawe, mu bwitange n’ishyaka ridacogora, igeze ku bakene Inkuru nziza, imenyeshe imbohe n’abapfukiranwa
ko babohowe n’impumyi ko zihumutse.
Ibyo tubigusabye, twisunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’Impuhwe.
Wowe ubaho ugategekana n’Imana Data na Roho Mutagatifu,
uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Amina
