Ahantu ho gusengera
Shapeli y’i Betlehemu
I Betlehemu ni ho ijuru n’isi, Imana na Muntu byahuriye muri Yezu Kristu. Imana mu mpuhwe zayo zihebuje yamanutse kugira ngo ihure na Muntu mu magorwa ye , maze imwereke inzira y’umukiro. Iyo nzira igaragarira mu bimenyetso by’umuriro n’amazi dusanga muri Shapeli ari nabyo bimenyetso bya Roho Mutagatifu.
Shapeli y’Umusaraba
Ku musaraba ni ho amagorwa yacu yose yabambwe. Ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana ifitiye abantu. Imana ntiyimanye Umwana wayo, ahubwo yaramutanze kubera Impuhwe ifi tiye mwene Muntu.
Shapeli y’Imva ya Yezu
Muri shapeli y’imva ya Yezu, uhasanga ikimenyetso cy’i Kaluvariyo : Ibuye ryahinduwe urugina n’ wa Yezu. Igihe Yezu yahambwe, yahambanywe n’ibibi byacu. Natwe tumutura ibibi byose biyogoza ubuzima bwacu, ndetse n’isi yose. Yezu Kristu niwe wenyine ubasha kuvanaho ikibuye cyatwikiriye ubuzima bwa benshi muri iki gihe (nko kwiheba, agahinda, urwango, inkovu z’ibihe, ubupfakazi, ubupfubyi, n’ibindi bibuza mwene muntu ubuzima). Iyo shapeli, itwibutsa ko ibanga ry’Impuhwe z’Imana ari ukumenya gukura icyiza mu kibi. Ngwino nawe, ubwire Yezu ibikuremereye.
