Kongere Nyafurika na Madagaskari ku Mpuhwe z’Imana yabereye i Kabuga mu Ngoro y’Impuhwe z’Imana yashimishije cyane abayitabiriye. Nyuma y’iminsi mike irangiye, abagize akanama kayiteguye bongeye guhurira i Kabuga, mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana, nyuma barebera hamwe uko Kongere yagenze.

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Stanislas Filipek, ari na we wari umuhuza w’imyiteguro n’imigendekere ya Kongere yose, yashimiye Imana cyane kubera impuhwe z’igisagitane yagaragarije abateguye n’abitabiriye Kongere bose. Yaboneyeho umwanya wo gushimira abagize uruhare bose mu gutuma iyo kongere itegurwa neza kandi ikanagenda neza. Ati ubwitange n’ubwuzuzanye bwabaranze biri mu byatumye tugera kuri iki gikorwa gikomeye cya Kiliziya, gifatika kandi gishimishije. Yakomeje yishimita ko u Rwanda, kimwe na Afurika yose, bavanye muri iyi Kongere imbaraga n’ubushobozi bwo kwiyegurira no gukurira mu mpuhwe z’Imana. Ati n’ubwo bwose hari byinshi biba birenze imbaraga zacu, byaba ibikorwa, ibitekerezo ndetse n’imyemerere, icyo ingenzi ni ukwiyegurira impuhwe z’Imana tukayemerera ikadushyiramo kwa kwemera gushobora no kwimura imisozi.
Nyuma ya Misa bunguranye ibitekerezo ku byari inshingano za buri wese n’uko zashyizwe mu bikorwa. Umwe mubakuriye kamwe mu tunama twateguye Kongere ati rwose muri iyi Kongere hakozwe ibyo njye nakwita igitangaza, kubona Afurika yose yararunduriwe mu Mpuhwe z’Imana. Yaboneteho umwanya wo gushimira ku mugaragaro Padiri Filipek Stanislas wabaye ku isonga mu batekereje, bakanategura, bakanatunganya iyo Kongere, ati ubushishozi bwawe n’ubwitange mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi Kongere ni byo byatumye igenda neza ikagera ku ntego zayo zose. Icyo gitekerezo cyashyigikiwe n’abari aho bose bakoma amashyi biratinda.

Padiri Filipek yibukije ko muby’ukuri iyo Kongere yateguwe igihe kirekire kirenga imyaka ine, Igitekerezo cyayo kikaba cyarashyizwe ahagaragara ubwo we ubwe yahuraga na Musenyeri Martin Igwe Uzoukwu mu mwaka wa 2014 bakavugana iby’iyo Kongere, dore ko ari na we wari warahagarariye iyayibanjirije yabereye iwe muri Diyoseze ya Minna muri Nigeria. Muri Mutarama 2015 nibwo Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arkepiskopi wa Kigali, yemeranyijwe n’uwo Mugenzi we wo muri Nigeria ko Kongere ya gatatu Nyafrika na Madagascar ku Mpuhwe z’Imana izabera i Kabuga ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana muri Arkidiyoseze ya Kigali.
Undi mu bari muri ako kanama k’abateguye Kongere ati njye sinabura no gushima ukuntu ijuru ryatubereye rihire, imvura yaguye gusa mbere y’uko Kongere itangira, muri Kongere rwagati ntihagira n’akajojoba katunyagira, nyuma Kongere ihumuje imvura irongera irarindimuka. Yanibutse wa mutingito w’isi wabaye mu gitambo cya Misa gifungura Kongere, ati ariko mwabonye imbaraga wari ufite, nyamara ntugire ikintu na kimwe wangiza ! Yashushe n’ushaka kuvuga ko ari uburyo Imana yashatse kugaragazariza Impuhwe zayo muri iyo Kongere ku mpuhwe z’Imana nyine.
Kimwe mu bikorwa bya Kongere byakoze ku mutima benshi mubateguye n’abitabiriye Kongere, ni ubutumwa bw’abakongressistes mu bigo binyuranye by’abaremerewe n’ibibazo bitandukanye. Urugendo Karidinali Robert Sarah yakoze muri Gereza ya Kigali aherekejwe na benshi mu bitabiriye Kongere rwanyuze benshi runabavugisha byinshi, kimwe n’urwo abasenyeri, abapadiri n’abakristu b’abakongressiste baturutse mu Burundi bagiriye muri benewabo b’impunzi baba hafi ya Paruwase Kabuga. Izo mpunzi zaboneyeho umwanya wo gusaba ko amasengesho y’abakongeressistes yaba menshi, asabira izo mpunzi ngo zishobore gusubira mu gihugu cyazo mu mahoro.
Iyo nama y’abateguye Kongere yishimiye cyane icyemezo cyo kuyikorera i Kabuga, bati nta handi mu Rwanda hashoboraga kuyibera haruta ahasanzwe hari Ingoro y’Impuhwe z’Imana, aho abakristu bamenyereye kujya kuziyegurira. Mbere ngo higeze kuvuka igitekerezo cy’uko iyo Kongere yabera kuri imwe mu ma Stade y’imikino ari i Kigali kubera ko ari ho yashoboraga kwitabirirwa n’abantu benshi, nyuma baza gusanga byarushaho kuba byiza ibereye ahantu hasanzwe hiyambarizwa Impuhwe z’Imana igihe n’imburagihe.
Ikindi cyashimishije cyane abateguye iyi Kongere, ni uko yitabiriwe n’abantu benshi kandi banyuranye, barimo aba Karidinali batatu, ba Arkepiskopi, abepiskopi n’abasenyeri bagera kuri 20, abasaserdodi barenga ijana, n’abakristu bakomeye basaga magana ane kandi baturutse mu bihugu birenga 15. Abihayimana n’abakristu kandi bari bishimiye iyi Kongere ku buryo yarinze itangira hari abagishaka kuyiyandikishamo.
Muri rusange rero abateguye iyi Kongere bishimiye cyane uko yagenze, cyane cyane ko no mu gitambo cya Misa kiyisoza, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Fransisko yahaye indulgensiya zishyitse abitabiriye iyi Kongere, nk’uko byatangarijwe mu gitambo cya Misa kiyisoza.
Kongere ku Mpuhwe z’Imana i Kabuga yanyuze benshi
Pour marque-pages : Permaliens.
