Kongere ku Mpuhwe z’Imana i Kabuga yanyuze benshi

Kongere Nyafurika na Madagaskari ku Mpuhwe z’Imana yabereye i Kabuga mu Ngoro y’Impuhwe z’Imana yashimishije cyane abayitabiriye. Nyuma y’iminsi mike irangiye, abagize akanama kayiteguye bongeye guhurira i Kabuga, mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana, nyuma barebera hamwe uko Kongere yagenze.
IMG_0453
Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Stanislas Filipek, ari na we wari umuhuza w’imyiteguro n’imigendekere ya Kongere yose, yashimiye Imana cyane kubera impuhwe z’igisagitane yagaragarije abateguye n’abitabiriye Kongere bose. Yaboneyeho umwanya wo gushimira abagize uruhare bose mu gutuma iyo kongere itegurwa neza kandi ikanagenda neza. Ati ubwitange n’ubwuzuzanye bwabaranze biri mu byatumye tugera kuri iki gikorwa gikomeye cya Kiliziya, gifatika kandi gishimishije. Yakomeje yishimita ko u Rwanda, kimwe na Afurika yose, bavanye muri iyi Kongere imbaraga n’ubushobozi bwo kwiyegurira no gukurira mu mpuhwe z’Imana. Ati n’ubwo bwose hari byinshi biba birenze imbaraga zacu, byaba ibikorwa, ibitekerezo ndetse n’imyemerere, icyo ingenzi ni ukwiyegurira impuhwe z’Imana tukayemerera ikadushyiramo kwa kwemera gushobora no kwimura imisozi.
Nyuma ya Misa bunguranye ibitekerezo ku byari inshingano za buri wese n’uko zashyizwe mu bikorwa. Umwe mubakuriye kamwe mu tunama twateguye Kongere ati rwose muri iyi Kongere hakozwe ibyo njye nakwita igitangaza, kubona Afurika yose yararunduriwe mu Mpuhwe z’Imana. Yaboneteho umwanya wo gushimira ku mugaragaro Padiri Filipek Stanislas wabaye ku isonga mu batekereje, bakanategura, bakanatunganya iyo Kongere, ati ubushishozi bwawe n’ubwitange mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi Kongere ni byo byatumye igenda neza ikagera ku ntego zayo zose. Icyo gitekerezo cyashyigikiwe n’abari aho bose bakoma amashyi biratinda.
P1080048
Padiri Filipek yibukije ko muby’ukuri iyo Kongere yateguwe igihe kirekire kirenga imyaka ine, Igitekerezo cyayo kikaba cyarashyizwe ahagaragara ubwo we ubwe yahuraga na Musenyeri Martin Igwe Uzoukwu mu mwaka wa 2014 bakavugana iby’iyo Kongere, dore ko ari na we wari warahagarariye iyayibanjirije yabereye iwe muri Diyoseze ya Minna muri Nigeria. Muri Mutarama 2015 nibwo Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arkepiskopi wa Kigali, yemeranyijwe n’uwo Mugenzi we wo muri Nigeria ko Kongere ya gatatu Nyafrika na Madagascar ku Mpuhwe z’Imana izabera i Kabuga ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana muri Arkidiyoseze ya Kigali.
Undi mu bari muri ako kanama k’abateguye Kongere ati njye sinabura no gushima ukuntu ijuru ryatubereye rihire, imvura yaguye gusa mbere y’uko Kongere itangira, muri Kongere rwagati ntihagira n’akajojoba katunyagira, nyuma Kongere ihumuje imvura irongera irarindimuka. Yanibutse wa mutingito w’isi wabaye mu gitambo cya Misa gifungura Kongere, ati ariko mwabonye imbaraga wari ufite, nyamara ntugire ikintu na kimwe wangiza ! Yashushe n’ushaka kuvuga ko ari uburyo Imana yashatse kugaragazariza Impuhwe zayo muri iyo Kongere ku mpuhwe z’Imana nyine.
Kimwe mu bikorwa bya Kongere byakoze ku mutima benshi mubateguye n’abitabiriye Kongere, ni ubutumwa bw’abakongressistes mu bigo binyuranye by’abaremerewe n’ibibazo bitandukanye. Urugendo Karidinali Robert Sarah yakoze muri Gereza ya Kigali aherekejwe na benshi mu bitabiriye Kongere rwanyuze benshi runabavugisha byinshi, kimwe n’urwo abasenyeri, abapadiri n’abakristu b’abakongressiste baturutse mu Burundi bagiriye muri benewabo b’impunzi baba hafi ya Paruwase Kabuga. Izo mpunzi zaboneyeho umwanya wo gusaba ko amasengesho y’abakongeressistes yaba menshi, asabira izo mpunzi ngo zishobore gusubira mu gihugu cyazo mu mahoro.
Iyo nama y’abateguye Kongere yishimiye cyane icyemezo cyo kuyikorera i Kabuga, bati nta handi mu Rwanda hashoboraga kuyibera haruta ahasanzwe hari Ingoro y’Impuhwe z’Imana, aho abakristu bamenyereye kujya kuziyegurira. Mbere ngo higeze kuvuka igitekerezo cy’uko iyo Kongere yabera kuri imwe mu ma Stade y’imikino ari i Kigali kubera ko ari ho yashoboraga kwitabirirwa n’abantu benshi, nyuma baza gusanga byarushaho kuba byiza ibereye ahantu hasanzwe hiyambarizwa Impuhwe z’Imana igihe n’imburagihe.
Ikindi cyashimishije cyane abateguye iyi Kongere, ni uko yitabiriwe n’abantu benshi kandi banyuranye, barimo aba Karidinali batatu, ba Arkepiskopi, abepiskopi n’abasenyeri bagera kuri 20, abasaserdodi barenga ijana, n’abakristu bakomeye basaga magana ane kandi baturutse mu bihugu birenga 15. Abihayimana n’abakristu kandi bari bishimiye iyi Kongere ku buryo yarinze itangira hari abagishaka kuyiyandikishamo.
Muri rusange rero abateguye iyi Kongere bishimiye cyane uko yagenze, cyane cyane ko no mu gitambo cya Misa kiyisoza, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Fransisko yahaye indulgensiya zishyitse abitabiriye iyi Kongere, nk’uko byatangarijwe mu gitambo cya Misa kiyisoza.

Imyiteguro y’Ihuriro Nyafrika ku Mpuhwe z’Imana irarimbanyije

Imyiteguro y’Ihuriro Nyafrika na Madagascar ku Mpuhwe z’Imana rizabera mu Ngoro y’Impuhwe z’Iamana i Kabuga (Arikidiyosezi ya Kigali mu Rwanda irarimbanyije. Amatsinda ane yashyiriweho gutegura iryo huriro yongeye guterana kuri uyu wa mbere taliki ya mbere Kanama 2016, barebera hamwe imigendekere y’iyo myiteguro n’uko igenda iganisha ku ntego. Bashimishijwe no gusanga byose bigenda uko byateganyijwe. Koko rero, abiyandikisha  kuzaza muri iryo huriro bakomeje kwiyongera, baba abo mu Rwanda n’abazaturuka hanze, … mbese muri make ibikenewe ngo iryo huriro rizatungane bikomeje kugenda bijya mu buryo, abari muri iyo nama bakaba batahanye icyizere ko ihuriro rizanogera abazaryitabira, rikabera u Rwanda ndetse n’Afrika yose isoko y’amizero aganishwa ku iyogezabutumwa rivuguruye.

100_2741Ihuriro riheruka naryo ryari ryitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Fransisko yamaze gushyiraho uzamuhagararira muri iryo Huriro, ari we Karidinali Laurent MONSENGWO PASINYA, Arkepiskopi wa Kinshasa muri Répubulika Iharanira Demokrasi ya Congo. Hari n’abandi ba Karidinali  babiri bamaze kwemeza ko bazitabira iryo huriro.  Abo ni Karidinali Robert SARAH, umwe mubyegera bya Papa i Roma, na Philippe OUEDRAOGO, Arikepiskopi wa Ouagadougou muri Burkina Faso. Hari kandi n’abandi ba  Arkepiskopi n’abasenyeri benshi bavuze ko iryo huriro ritazabacika.
Kubirebana n’ibizigirwa muri iryo Huriro, ibiganiro bizatangwa n’abahanga n’impuguke kabuhariwe mu bya Tewolojiya na Bibliya, ihuriro kandi rikazanaha abariteraniyemo umwanya mwiza kandi uhagije wo kwegera no gusenga Imana; kungurana ibitekerezo no gukarishya ukwemera Imana ikungahaye ku mpuhwe z’igisagirane ; n’umwanya wo kurushaho kumenyana no gusabana no kuzuzanya, mu mico nyamara itandukanye y’Abanyarwanda n’Abanyafrika.
Twababwira ko ibikorwa nyamukuru by’iryo Huriro nyafrika bigenewe abiyandikishije bujuje ibisabwa, nyamara abakristu n’abandi baturage bo mu murwa mukuru w’u Rwanda ntibazaviramo aho. Koko rero, Misa yo ku cyumweru taliki ya 11 Nzeli muri Regina Pacis i Remera ntawe izaheza izaba ari iyo abakristu bose babishatse, hari n’igitaramo kizakira ababishatse bose i Kabuga kuri icyo cyumweru nyuma ya saa sita. Misa yo gusoza iryo huriro izabera i Kabuga ku wa gatatu taliki ya 14 Nzeli 2016, izahimbarizwamo Umusaraba w’Ikuzo,  ari nayo izasomerwamo ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko, nayo izabera hanze ikurikiranwe n’ababyifuza bose. Bukeye bwaho ku wa kane taliki ya 15 Nzeli, abitabiriye iryo huriro bazakora urugendo nyobokamana i Kibeho mu Ngoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro.
Kubirebana no gucumbikara abazitabira iryo huriro, hari ibigo binyuranye bisanzwe bicumbikira abagenzwa n’iyobokamana byamaze gutangaza ko byiteguye kubakira. Kwiyandikisha rero birakomeje kugeza  taliki ya 09 Kanama 2016, itariki iteganyijweho irangira ry’amahirwe yahawe abanyarwanda bifuza kujya muri iryo huriro yo kwishyura amafranga y’amanyarwanda ibihumbi 50 gusa aho kuba amadolari y’Amerika 200  nk’uko bimeze ku bandi.

Kongere ku Mpuhwe z’Imana

 
IZABERA MU RWANDA KUWA 09-14 Nzeri 2016

INSANGANYAMATSIKO:

« IMPUHWE Z’IMANA: AMIZERO Y’IYOGEZABUTUMWA RIVUGURUYE MURI AFRIKA »

Intangiriro

Bakristu bavandimwe, nshuti z’Impuhwe z’Imana. Ku itariki ya 08 Ukuboza, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ku mugaragaro, Yubire idasanzwe y’Impuhwe, anafungura umuryango w’Impuhwe z’Imana, i Roma. Hamwe n’umushumba wa Kiliziya, indi miryango y’Impuhwe, irenga ibihumbi cumi yarakinguwe mu ma Diyosezi anyuranye, hirya no hino ku isi.

Muri uyu mwaka mutagatifu w’Impuhwe, natwe hano iwacu mu Rwanda tugiye kwakira igikorwa kidasanzwe : Kongre nyafurika ku Mpuhwe z’Imana. Insanganyamatsiko yayo iragira iti : « Impuhwe z’Imana : isoko y’amizero mu ivugabutumwa rivuguruye muri muri Afrika. » Iryo huriro rizabera i Kigali, kuva tariki 09 kugeza kuya 14 Nzeri 2016.

Kongre, ni umwanya unoze uhuza abantu, baturutse hirya no hino, mu mico itandukanye, bahujwe n’ukwemera, kandi bakiringira Impuhwe z’Imana. Iri huriro rizaba koko, igihe cy’ingabire, muri uko kuvumbura ubwiza butangaje bw’Impuhwe z’Imana. Ntawabura kuvuga kandi ko Kongre, ari n’igihe cyo kwihugura mu by’Iyigamana, ku bibazo biruhanya kubonerwa umuti, muri iki gihe turimo, hagamijwe gushakira mu Mpuhwe z’Imana, isoko y’amizero y’umugabane wa Afurika.

Kugira ngo rero dushobore kwitegura neza Kongre ku Mpuhwe z’Imana, abashinzwe kuyitegura aribo : Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yungirijwe na « komisiyo » ya Kongre, baradushishikariza urugendo rwa Noveni, mu gihe cy’amezi cyenda, iminsi icyenda ibanza ya buri kwezi. Ikazajya itambuka kuri radio Mariya, guhera tariki ya mbere Mutarama 2016, saa cyenda. Iyi noveni tuzayisoza muri Nzeri 2019; hazajya kandi hatangwa n’ibiganiro ku Mpuhwe z’Imana kuri Radio Mariya. Twifatanye muri iryo sengesho, kugira ngo buri wese azashobore gusogongera icyo Impuhwe z’Imana ari cyo mu buzima bwe bwite, no guhinduka abahamya b’Impuhwe mu bikorwa. Yezu Kristu ati “ hahirwa abagira impuhwe” Mt 5,7.

Iyi Kongre iwacu, itwakirize urumuri rw’amizero n’urukundo mu rugendo rwo kurandura ikibi, no kugarura ihumure ry’imitima, nk’uko Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa kabiri abitubwira mu ibaruwa ye yitwa Imana ikungahaye ku Mpuhwe: « Ibanga ry’Impuhwe z’Imana ni ukumenya gukura icyiza mu kibi. »

Bavandimwe, nshuti z’Impuhwe z’Imana, twitegure neza iki gikorwa cya Kongre ku Mpuhwe z’Imana ku rwego rwa Afrika, izabera iwacu mu Rwanda. Tuzitegura neza, mbere na mbere dushyigikirana mu isengesho ryo kwiringira no kugana isoko y’Impuhwe, ibyo biduhindure intumwa z’Impuhwe. Isengesho rya Mutagatifu Faustina asaba Yezu kumuhindura wese Impuhwe, ryagure imitima yacu, tugire natwe tuti: « Nyagasani Yezu, ndagusaba ngo umunwa wanjye uwuzuze Impuhwe, kugira ngo ntagira uwo mbabaza muvuga nabi, ahubwo mbwire buri wese ijambo rihumuriza kandi ry’imbabazi… Impuhwe zawe nizinduhukiremo, Nyagasani. Amen »

 

 

IKIGANIRO KU NYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU

Jean Paul II

UMUSHINGA W’INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA WO GUTEZA IMBERE INYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU

Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga ifatanyije na Musenyeri  NZAKAMWITA Servilien, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki, bishimiye kubatumira mu Kiganiro kizabera mu cyumba mberabyombi cy’Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 guhera saa tatu n’igice (09h30) kugeza saa sita n’igice (12h30). Gahunda yuzuye murayisanga inyuma ku musozo w’iyi nyandiko.

 Inyito:

Imitekerereze yadutse ihindura imico, imyifatire n’imigenzereze.

 

 INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA

B.P. 1083 KIGALI/ RWANDA

e-mail: sanctuairekabuga@yahoo.fr

www.sanctuary.kabuga.com

Konti: N°040-0304459-09

 

GUTEZA IMBERE INYIGISHO ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU

Mu rwego rwo kwihatira kubona ibisubizo ku bibazo bijyanye n’imibereho  n’imibanire y’abantu, ubukungu, politiki n’umuco, Kiliziya yashyizeho amahame n’imirongo nge-nderwaho byerekeye ibyo bibazo.

Kiliziya ifite ubunararibonye mu bumenyamuntu; mu kuzirikana Ijambo ry’Imana, amateka yayo maremare, kuba yarasakaye mu migabane yose  y’isi, ndetse n’uburambe ifite mu bijyanye n’ubuzima biyiha umwanya wa mbere mu kugira imyumvire inonosoye kandi itabogamye ku byerekeye imibanire  y’abantu.

Ubwo bunararibonye bw’igihe kirekire ni bwo bwabaye ishingiro ry’Inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu, ni ukuvuga: “urwunge rw’inyigisho ziyifasha kugenzura ibyerekeye imibanire y’abantu, no kugira ijambo ibivugaho ndetse no gutanga imirongo ngenderwaho kugira ngo haboneke ibisubizo bitabogamye ku bibazo biterwa n’imibanire y’abantu” (Jean-Paul II, Centesimus Annus, 5).

UMURYANGO, INZIRA Y’UBUTUMWA BWA KILIZIYA

Kuri Kiliziya, mu nzira z’ubutumwa bwayo, umuryango ni wo nzira y’ibanze kandi irusha izindi akamaro; inzira inyurwa na bose, nubwo ifite umwihariko wayo nk’uko buri muntu na we afite umwihariko we. Ni inzira umuntu adashobora kwitandukanya na yo. Koko rero, ubusanzwe umuntu aza ku isi anyuze mu muryango, ku buryo twavuga ko umuryango ari wo buri wese akesha kuba umuntu.

Iyo umuntu aje ku isi akabura umuryango umwakira, hari byinshi aba abuze bimutera guhangayika n’agahinda kandi bikazamuremerera ubuzima bwe bwose. Kiliziya yegerana urukundo rwa kibyeyi abari mu ngorane nk’izo, kuko izi neza inshingano ikomeye umuryango uhamagariwe gusohoza mu mibereho ya muntu. Byongeye kandi, izi ko ubusanzwe umuntu asiga umuryango avukamo, kugira ngo yubake uwe na we azasohorezamo umuhamagaro we. Niyo yiyemeje kuguma wenyine, umuryango ukomeza kumubera icyerekezo, ahantu h’ibanze urusobe rw’imibanire ye n’abandi rushingira imizi, kuva ku bo afitanye isano ya hafi kugera ku isano ya kure. None se ntituvuga ko abantu twese dutuye isi tugize umuryango umwe? (Jean-Paul II, Lettre aux familles (2 février 1994), n. 2).

INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA I KABUGA N’INYIGISHO  ZA KILIZIYA KU MIBEREHO N’IMIBANIRE Y’ABANTU

Mu kugerageza gushakira umuti ibibazo by’ikenurabushyo Kiliziya igenda ihura na byo muri ibi bihe turimo, Abapalotini batangiye gukora imirimo y’ikenurabushyo muri Paruwasi ya Kabuga no ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana kuva mu mwaka wa 2003. Kuva igitangira, Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga yiyemeje intego eshatu zikurikira :

-Guteza imbere ukwiyambaza Impuhwe z’Imana no kuzamamaza hagamijwe kwigisha  ndetse no kubisobanurira abakristu  ku buryo bwisumbuyeho.

-Gukurikirana amakoraniro y’Impuhwe z’Imana hagamijwe kuyahugura no kuyaha kugira imikorere iboneye y’Umuryango w’Agisiyo Gatolika.

-Guteza imbere Inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu.

Kugeza uyu munsi, Ingoro y’Impuhwe z’Imana yageze ku ntambwe ishimishije, mu gushyira mu bikorwa ziriya ntego ebyiri za mbere zavuzwe haruguru.

Kuva  muri nzeri 2014,  ubuyobozi bw’ iyi Ngoro  bwashyizeho itsinda rishinzwe kwigira hamwe icyakorwa mu kwigisha no guteza imbere mu buryo bunonosoye inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu mu Rwanda. Nyiricyubahiro Musenyeri  Serviliyani NZAKAMWITA   ni perezida w’icyubahiro w’iri tsinda, mu gihe Padiri Stanislas FILIPEK, na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA  ari abahuza bikorwa baryo.  Naho abagize itsinda ni  Padiri Faustin NYOMBAYIRE ,Padiri  Vincent KAGABO , Padiri Janvier NDUWAYEZU , Arcade TWUNGUBUMWE , Louis RUGERINYANGE , Padiri Honoré BAHIRE, na Padiri Jean Népomscène NIMWIZERE .

Iri tsinda  ryateguye amahuriro abiri muri uyu mwaka : ihuriro rya mbere ryabaye kuri 27 Kamena 2015. Irya kabiri, rizaba ku wa 24 Ukwakira 2015 rifite inyito igira iti: KILIZIYA N’UMURYANGO MU BIBAZO BIWUGARIJE MURI IKI GIHE. Irya gatatu riteganyijwe mu kwezi kwa gashyantare 2016.Ibisobanuro  birambuye ku bijyanye n’ibiteganyijwe  gukorwa murabisanga ku rupapuro rugaragaza gahunda (dépliant) cyangwa ku rubuga www. sanctuary.kabuga.com

Ubutumire

Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga ifatanyije na Musenyeri  NZAKAMWITA Servilien, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki, bishimiye kubatumira mu Kiganiro kizabera mu cyumba mberabyombi cy’Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 guhera saa tatu n’igice (09h30) kugeza saa sita n’igice (12h30).

 Inyito:

Imitekerereze yadutse ihindura imico, imyifatire n’imigenzereze.

 Gahunda

09H30: ISENGESHO

09H50: IJAMBO RY’IKAZE (Myr. Servilien NZAKAMWITA)

10H00: IKIGANIRO CYA 1: Imizi, amashami n’imishoro y’imitekerereze yadutse (Padiri    

                                                    Faustin Nyombayire, umuyobozi wa Kaminuza /UTAB Byumba)

10H45: INDIRIMBO

 11H00: IKIGANIRO CYA 2: Ingaruka z’imitekerereze yadutse ku mico, imyifatire    

                                                     n’imigenzereze (Mme Thérèse Nyirabukeye)

 11H45 : – AKARUHUKO

11H50: KUNGURANA IBITEKEREZO

 12H35: GUSOZA Myr. Servilien NZAKAMWITA