IBIKORWA BYIHARIYE

1. Gushengerera Isakramentu Ritagatifu

Gushengerera Ukaristiya ni isengesho, ikiganiro gifasha umutnu kunga ubumwe na Yezu muzima rwose uri mu gisa n’umugati. Ni ukurebana amaso ku maso na Kristu. « Ndamwitegereza nawe akanyitegereza » : Icyo ni igisubizo umukristu yasubijie Padiri Yohani Mariya Viyane wari umubajije impamvu ashengerera inshuro nyinshi kandi agatinda cyane. Hari impamvu ebyiri zisobanura ugushyira Isakramentu ritagatifu ahagaragara: Kristu yishyira ahagaragara ngo tumurebe, tumusenge kandi tumusabe, ariko ku rundi ruhande, arantumira nanjye ansaba kumwigaragariza uko ndi, kugira ngo nawe anyitegereze. Arandeba : nshobora kumwereka ubukene bwanjye bw’umutima, ubumuga bwa roho yanjye n’ubw’umubiri, ibimpangayikishije, n’ibindi byinshi…. « Ni byiza rwose kuganira na We, no kumwegama ku gituza nka wa mwigishwa yakundaga, ugakorwaho n’urukundo ruzira iherezo rwo mu mutima we […] Inshuro nyinshi, bavandimwe narabikoze mbona imbaraga, ndahumurizwa kandi ndashyigikirwa ! » ( Mt Papa Yohani Paulo II – Ecclesia de Eucharistia, n 25). Buri munsi i Kabuga Kristu ashyirwa ahagaragara nibura isaha imwe ( 14h30-15h30).

2.Inzira y’umusaraba

Inzira y’umusaraba, ni uburyo Kiriziya yaduhaye bwo kuzirikana ibyababaje Yezu no kuronka ingabire zidufasha gukora natwe inzira yacu y’umusaraba. Mu gukora inzira y’umusaraba, tuzirikana inzira y’ubuzima bwacu bwa buri munsi, dutura ububabare n’agahinda dufi te, tubisangisha ibyababaje Yezu Kristu. Inzira y’umusaraba kandi, idufasha kumva urukundo rw’Imana, tukayironkeramo imbaraga zidufasha gukomera mu byago. Buri wa gatanu saa saba n’igice ( 13h30) nawe ushobora kwifatanya n’abakora inzira y’umusaraba i Kabuga.

3.Isakramentu rya Penetensiya

Abegera bose isakramentu rya Penetensiya baronka kubw’Impuhwe z’Imana, imbabazi z’ibyaha bayikoreye kandi bakiyunga na Kiriziya kuko nayo iba yarakomerekejwe n’ibyaha byabo, bakabona kwisubiraho babifashijwemo n’ibikorwa by’urukundo, ingero nziza n’isengesho (LG 11). I Kabuga, iminsi yose, twakira abifuza guhabwa isakramentu ry’imbabazi.

Les commentaires sont fermés