Isengesho Nyirubutungane Papa Fransisiko yageneye umwaka wa Yubile y’Impuhwe

Nyagasani Yezu Kristu,

Wowe watwigishije ko tugomba kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru, ukanatubwira ko ukubona aba yabonye Data,

Turakwinginze: Twereke uruhanaga rwawe maze dukire.

Indoro yawe yuzuye urukundo yabohoye Zakewusi na Matayo ku ngoyi y’ubucakara bw’amafaranga; umugore w’ihabara na Madalena, ubakiza gushakira ihirwe mu byaremwe gusa; warebanye impuhwe Petero, arizwa n’uko yakwihakanye kandi mu mpuhwe zawe wijeje ijuru igisambo cyakwicujijeho.

Dufashe twese kumva ijambo wabwiye Umunyasamaliyakazi uti: «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana! » turyakire nk’aho ari twe ribwiwe.

Uri ishusho igaragara y’Imana Data, Uri ishusho y’Imana igaragaza ububasha bwayo bw’igisagirane ibabarira kandi igiraImpuhwe: Ha Kiliziya kuba ishusho yawe igaragara mu isi yacu, wowe Mugenga wayo wazukanye ikuzo.

Wemeye ko abagaragu bawe bagaragarwaho no kuba abanyantege nke, kugira ngo wumvikanishe Impuhwe ugirira abari mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya.

Ha uza abagana wese kwiyumvamo ko yakiriwe, akunzwe, kandi ababariwe n’Imana.

Ohereza Roho wawe maze udutagatifuze twese, kugira ngo iyi yubile y’Impuhwe, ibe koko Umwaka w’ingabire z’Imana, kandi Kiliziya yawe, mu bwitange n’ishyaka ridacogora, igeze ku bakene Inkuru nziza, imenyeshe imbohe n’abapfukiranwa ko babohowe n’impumyi ko zihumutse.

Ibyo tubigusabye, twisunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’Impuhwe.

Wowe ubaho ugategekana n’Imana Data na Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Amina

Les commentaires sont fermés